BIBILIYA YERA, NTAGATIFU … APP
Iyi porogaramu ishobora gushakisha ijambo riri muri Bibiliya, ikabereka igitabo, igice ndetse n'umurongo riherereyemo. Mbere yo gushakisha ni ngombwa ko mubanza guhitamo imwe muri Bibiliya mushakiramo cyangwa se igitabo cya Bibiliya mushakiramo.
Birashoboka ko mutoranya imirongo mwatonesheje muzakenera gusoma bundi bushya. Iyo mutoranije umurongo igihe cyose mushobora kuwubona mufunguye hasi y'aho muhitiramo uwoko bwa Bibiliya. Munashobora kurebera hamwe uko imirongo yanditse muri Bibiliya zoze icyarimwe.
Binyujijwe mu izindi porogaramu nk'iz'imbuga nkoranyambaga, mushobora gusangiza imirongo ya Bibiliya na bagenzi banyu bakoresha izindi porogaramu. Kugirango mubigereho, kimwe no gutoranya umurongo, mugomba gukanda igihe kirekire ku murongo mwabona akadirishya kabyerekana mukarekura.